Abana ba Bill Gates bagejeje ku myaka 14 bataratunga telefone

  • admin
  • 28/04/2017
  • Hashize 7 years

Kenshi na kenshi usanga abantu bafite amafaranga menshi babaho mu buzima buhenze, barya ibidasanzwe, imyambarire igaragara kuri buri ubabona yewe kugeza no ku bikoresho baba batunze munzu zabobcyangwa se ibyo bagendana yaba imodoka cyangwa se ibikoresho by’itumanaho ahanini usanga bashaka kugaragariza abababona bose itandukaniro riri hagati yabo n’abandi badahuje ubushobozi.

Ibi rero siko bimeze ku muherwe boss w’uruganda rwa Microsoft rukora porogaramu za mudasobwa, aho we avuga ko ubuzima abamo atari ubw’umuntu w’umuherwe cyane.

Ibi akaba yarabitangaje tariki 24 Mata 2017 mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo imwe yo muri New York aho yavuze ko kugeza ku myaka 14, nta mwana we n’umwe wigeze atunga telefone ndetse n’uyigejeje adafite ihenze kuko n’isaha ye ari iy’amadorali icumi. Yongeyeho kandi ko kugira ngo abana babone amafaranga yo kujyana ku ishuli (pocket money) bigombera ko bakora imirimo yo mu rugo kugira bagire icyo babona.

Vuba aha, mu 2010 nabwo yatangaje ko aho kugirango umutungo we usaga miliyari 62 z’amadorali azihe abana be, yayatanga nk’imfashanyo maze abana be bakishakamo ibyabo. Ngo icyifuzo cye nuko abana be bakurira mu buzima busanzwe aho kumva ko amafaranga ababyeyi batunze ariyo agomba kubabera byose.

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/MUHABURA.rw

  • admin
  • 28/04/2017
  • Hashize 7 years