Yashyizweho kuri14 July, 2019 | 12:33

Burundi:Umuyobozi w’imbonerakure yagizwe umuyobozi mukuru wa Radio na Televiziyo by’igihugu ’RTNB’

Uwari umuyobozi w’uruganda rw’isukari ’Eric Nshimirimana’ yagizwe umuyobozi mukuru wa Radio na Televisiyo nkuru y’igihugu mu burundi ’RTNB’ ariko bivugwa ko uyu mugabo nta nakimwe azi kubyerekeranye n’itangazamakuru.

Iyi nkuru ducyesha Radio y’Abafaransa RFI,iravuga ko impamvu uyu mugabo agizwe umuyobozi w’iki kigo cy’itangazamakuru cya Leta y’u Burundi ari uko ishyaka rya CNDD-FDD rishaka ko rigira uruhare rukomeye kuri iki kigo mu gihe cy’amatora ategerejwe muri iki gihugu.

Usibye kuba ari umuyobozi w’uruganda rw’isukari mu Burundi,Nshimirimana muri Politike asanzwe ari umuyobozi w’urubyiruko ruzwi nk’imbonerakure mu ishyaka riri kubutegetsi CNDD FDD rya perezida Peter Nkurunziza.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ibi bigize icyo bivuze ku banyamakuru ba Radio na Televisiyo by’igihugu ’RTNB’.

Nshimirimana amaze iminsi igera kuri itatu abaye umuyobozi w’iki kigo ariko bikavugwa ko mbere y’uko aba umuyobozi w’uruganda rw’isuri nta hantu na hamwe yahuriye nibirebana n’itangazamakuru.

Umwe mu banyamakuru ba RTNB utarashatse gutangazwa amazina,yavuze ko bishoboka ko uyu mugabo yashyizwe kuri uyu mwanya kugirango CNDD FDD igira ingufu .

Ati"Nkeka ko yashyizweho kugirango CNDD FDD yizere ko ifite ukuboko gusesuye muri iki gitangazamakuru cyumvwa na benshi mu cyaro".

Undi mubakozi ba sosiyete civile mu Burundi nawe wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati"Ni ubutumwa kandi kubatavuga rumwe n’ubutegetsi kugirango bamenye neza ko Radio na Televisiyo by’igihugu bigenzuwe neza mu gihe habura igihe kitagera no ku mwaka ngo amatora y’umukuru w’igihugu abe aho ateganyijwe tariki 20 Gicurasi 2020."

Human rights watch ikaba ku ruhande rwayo yamaganye iri genwa ku mwanya ibona ko ari ikinyafu ku bantu bose bakorewe ibyaha n’imbonera kure ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Burundi.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


2 Comments

Sibomana Thierry - July 2019

Mwaramutse neza hanyuma ico mbona nuko iyo leta isa niyiriko irasozererwa murico gihe ikora yita kugira yikingire ari naho usanga itisunga kubumenyi bw, uyu nuriya ica ikora kugira ishimishe umugambwe iturukamwo ariko burya yarikwiye kwisubirako kuko ivyo yategerezwa gukora vyategerezwa kuba ivy, aburundi bose bikareka kuba inyungu zumugambwe umwe uri kubutegetsi nayo nivyaguma uko nabazoza babasubirira bagakora nkuko bariko barakora tuzoguma dutera vja inyuma mugie ibindi bihugu vyovyo biguma bizamuka mw ,iterambere ry,igihugu nabenegihugu

testing2 - July 2019

texting

Izindi nkuru