Yashyizweho kuri20 March, 2020 | 08:23

Gasabo na Rubavu Polisi yafashe abakwirakwizaga urumogi mu baturage

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), kuwa 18 Werurwe mu kagari ka Gasagara mu murenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo bahafatiye itsinda ry’abantu bane bakwirakwizaga urumogi, bafatanwe ibiro icumi. Ni mugihe kuri uwo munsi mu karere ka Rubavu hafatiwe undi muntu umwe afite udupfunyika tw’urumogi 303.

Abafatiwe mu karere ka Gasabo ni uwitwa Niyonsaba Falida w’imyaka 37, Nyirandegeya Jeannette w’imyaka 25, Tuyizere Innocent w’imyaka 33 na Nduwimana Emmanuel w’imyaka 33 aba bose bakaba barakoranaga nk’ikipe.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi b’akagari ka Gasagara mu murenge wa Rusororo.

Yagizi ati: “Uwitwa Niyonsaba yatumye murumuna we Nyirandegeya basanzwe babana muri ako kagari ngo agende ahurire na Tuyizere i Rugende amumuhere urumogi arumuzanire. Nyirandegeya ajya kwakira urwo urumogi yateze umunyonzi witwa Nduwimana Emmanuel basanzwe bakorana muri ubwo bucuruzi, nuko amujyana aho i Rugende amugarura i Rusororo kwa mukuru we Niyonsaba ari nabwo bahise bafatwa.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko bakimara kuva ku igare bagana mu rugo rwa Niyonsaba bahasanze bamwe mu bayobozi b’akagari barabahagarika babasaba kubereka ibyo bahetse ku igare basanga n’urwo rumogi ibilo 10. Abayobozi bahise bitabaza ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge riraza ribajije aba bombi aho barujyanye bavuga ko bari baruzaniye Niyonsaba nawe yemera ko ariwe bari baruzaniye.

Abapolisi bakimara guhabwa amakuru bahise bajya gufata Tuyizere aho atuye mu karere ka Kayonza ari nawe warugemuriraga Niyonsaba Falida, Tuyizere avuga ko nawe arukura mu murenge wa Ndego. Aba bose uko ari bane bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo.

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ku mupaka uhuza u Rwanda n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ahazwi nko kuri ‘la Corniche’, naho kuwa 18 Werurwe ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo ku mipaka (BSU) ryahafatiye umugore witwa Kwizerayezu Esther w’imyaka 23 afite udupfunyika tw’urumogi 303 yari yaruhishe mu mwenda w’imbere.

Aba Polisi bakorera kuri uyu mupaka bavuga ko bari bafite amakuru yizewe ko uyu Kwizerayezu uru rumogi arukura mu mujyi wa Goma akajya kurucuruza mu mujyi wa Gisenyi.

Polisi y’u Rwanda igira inama abakora ibinyuranyije n’amategeko kubireka burundu kuko iherezo ryabyo ari ugufungwa, gucibwa amande ndetse no gusigira ubukene imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye

Denis Fabrice Nsengumuremyi/ MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru