Yashyizweho kuri24 March, 2020 | 17:20

Kanombe COVID-19 : Abacuruzi bane bafashwe bacuruza inzoga bashyikirizwa inzego z’umutekano

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus hashyirwa mu bikorwa amabwiriza arebana n’ingamba nshya nk’uko zikubiye mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe aheruka gushyirwa ahagaragara, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangaje ko mu igenzura, hari bamwe mu bacuruzi barenze kuri ayo mabwiriza bacibwa amande miriyoni imwe n’ibihumbi 70, abandi bashyikirizwa polisi.

Umuyobozi Nshingwa bikorwa w’Akarere ka Kicukuro, Umutesi Solange, yatangaje ko mu igenzura bakoze mu mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro, bahereye ku kwigisha, abafite ibikorwa by’ubucuruzi bibutswa ingingo zikubiye mu mabwiriza yaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe zisaba abaturage kwirinda ko icyorezo cya koronavirusi cyafata indi ntera.

Abarenze kuri ayo mabwiriza bahawe ibihano birimo amande mu gihe abandi bagera kuri 11 bo mu mirenge 3 bashyikirizwa inzego z’umutekano kugira ngo bakurikiranweho bimwe mu byaha birimo kwigomeka ku buyobozi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akaree ka Kicukuro akomeza agira ati, “Mu bikorwa by’igenzura twakoze dufatanyije n’izindi nzego, ku ikubitiro twasanze bamwe mu bafite ibikorwa by’ubucuruzi bo mu mirenge 3 ariyo Kigarama, Gikondo, na Kanombe, harimo abacuruza ibiribwa mu buryo butari bwo, Gikondo resitora ebyiri zicibwa amande, mu gihe muri Kanombe twasanze hari bane bafashwe bacuruza inzoga kandi bitemewe bashyikirizwa inzego z’umutekano, kandi ibikorwa by’igenzura birakomeje kugeza uyu munsi saa tano tumaze kubaca miriyoni imwe n’ibihumbi 70 by’amande nk’ibihano kubarenze ku mabwiriza”.

Ku birebana n’abacuruzi bashobora kwinangira ntibakurikize amabwiriza y’ubuyobozi agamije guhagarika ko icyorezo cya korona cyakomeza kwanduza benshi, nk’uko byagenze mu bihugu bimwe, Madamu Solange Umutesi mu nama agira abashoramari bo mu Karere ayobora ni ugukurikiza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ibihano bya hato na hato.

Akomeza agira ati, “Abashobora kurenga ku mabwiriza, ubuyobozi bushobora gufata n’ibindi byemezo birimo kubafungira ibikorwa byabo by’ubucuruzi by’igihe gito, kuko baba bakoze isubira cyaha.

Amakuru yatanzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ni uko kugeza ubu imirenge 6 mu Karere kose imaze gushyira mu bikorwa ibijyanye n’ibihano kubatubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cy’indwara ya COVID-19 giterwa na Coronavirus ari Nyarugunga, Masaka, Kigarama, Gatenga, Kanombe, na Gikondo, mu gihe iyafashe icyemezo cyo gushyikiriza Polisi abarenze ku mabwiriza ni Umurenge wa Gahanga, Kanombe, na Nyarugunga.

MUHABURA. RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru