Yashyizweho kuri9 March, 2020 | 12:08

RIB yataye muri yombi abayobozi b’Umudugudu bakekwaho kunga icyaha cyo gusambanya umwana

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] rwafashe abayobozi b’Umudugudu wa Kiruhura mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu bakekwaho kunga umuryango w’uwasambanyije umwana n’umuryango w’umwana mu rwego rwo guhishira icyaha cyo gusambanya umwana

Abo bayobozi batawe muriyombi ni Niyigaba Francois, Umuyobozi w’Umudugudu, Niyonzima Pierre Celestin, ushinzwe ubuhinzi, Ntizihabose Gilbert ushinzwe iterambere na Hakizimana David ushinzwe umutekano. ndetse na Ndimukaga J.Baptiste, Se w’umwana wasambanyijwe akanaterwa inda. Aba bakekwaho kunga umuryango w’uwasambanyije umwana n’umuryango w’umwana mu rwego rwo guhishira icyaha cyo gusambanya umwana.

Mu gihe iperereza rikomeje, RIB irongera kwibutsa abanyarwanda cyane cyane abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’ababyeyi, ko guhishira icyaha cyo gusambanya umwana bunga umuryango w’uwakoze icyaha n’uw’uwagikorewe ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rurashishikariza buri muturarwanda kwihutira gutanga amakuru igihe cyose amenye ko icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe kugirango gicike burundu mu gihugu cy’U Rwanda.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru