Yashyizweho kuri24 March, 2020 | 10:11

Rusizi COVID-19 : Hari abatarumva ko ibintu byahinduye isura

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyakabuye bakomeje kwitiranya ibintu aho uri gusanga hari amabwiriza barikubona nkaho ari igihano barimo bahabwa na Leta ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugakomeza gukora akazi kabwo bubashishikariza gushyira ayo mabwiriza mu bikorwa.

Ni mu gihe usanga hari abari kwivovota bavuga ko bitumvikana kuba babwirwa kuguma mu ngo zabo kandi batarwaye ibintu bafata nkaho ari igihano gikomeye bafata nko gufungwa Kandi ariyo ngamba ya mbere yo kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus.

Ndemeye Phocas yavuze ko bitangaje kubaho nkufunze kandi nta cyaha wakoze ugashaka icyo urya ukakibura.

Yagize ati:"Ubu ubuyobozi bwadukanguriye kuguma mu ngo zacu ,tukaba tumeze nkaho dufunze kuko kugirango ugire icyo ubuzwa ni uko haba hari ibitagenda neza ,ubu Niko byagenze abapolisi na za Dasso muri guhura bakakubaza impamvu utari mu rugo nicyo ugiye gukora."

Hari abigabye uyu munsi bazi ko bagiye mu isoko.

Buri munsi wa kabiri na buri wa gatandatu muri Centre ya Nyakabuye haremaga isoko ,hari ababyutse iyarubika bazi ko baje kugurisha imyaka yabo no guhaha ibindi bitandukanye basanga inzego z’ibanze zabucyereye .

Ni ibintu usanga abantu batagakomeje gufata biguruntege dore ko ibyo biri mu ngamba zafashwe n’isi yose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo cyoretse isi yose muri rusange.

JPEG - 139 kb
Abaturage bari baremye isoko

Ibyo rero byahagurukije inzego z’umutekano zikorera station ya Nyakabuye Polisi mu gukumira ihurira hamwe ry’abantu no kubuza abantu kugenda baramukanya uko biboneye kandi bareba n’iy’ubahirizwa ry’ibyemezo byatangajwe na ministiri w’intebe Dr Edouard Ngirente mu minsi ishize.

Muri ayo mabwiriza harimo ko ntabantu bemerewe guteranira hamwe :amasoko ko abaye afunze ,gusengera hamwe ko bitemewe kandi byagerageje gutambutswa ku maradiyo ,za tereviziyo ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Polisi mu gihugu yatangaje ko igihe guhangana na bamwe batari kumva ishyirwa mu bikorwa ry’ariya mabwiriza Dore ko barashaka urujya n’uruza rw’abantu muri Kigali ndetse ko n’ahandi mu gihugu byagakwiye kuba bikorwa gutyo.

Mu itangazo Minisiteri y’ubuzima yaraye isohoye yavuze ko mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi bagera kuri 36 Dore ko ejo hashize hari abantu baribarashyizwe mu kato babapimye basangamo abarwayi cumi na barindwi bahita buzuza umubare wa mirongo itatu na batandatu .Ministeri igakomeza gukangurira buri mu nyarwanda wese kwirinda akaraba intoki ,yirinda kuba ari mu kivunge cy’abantu,kuba hagati y’umuntu n’undi harimo intera ya metero ndetse n’andi mabwiriza akomeje gutangwa mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira rya #Covid-19.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru