Yashyizweho kuri13 January, 2020 | 05:46

Mutumba yaguye mu kantu nyuma yogusanga umugore yashatse ari umugabo

Umugabo witwa Mohammed Mutumba utuye mu gace kitwa Kyampisi mu Karere ka Kayunga muri Uganda, aherutse gusezerana mu idini ya Islamu n’uwitwa Swabullah Nabukeera wari usanzwe ari umugabo ariko ariyoberanya yihindura umugore ku isura

Abo bageni ngo bari batarakorana imibonano mpuzabitsina na rimwe. Nyuma yo gusezerana, ngo bamaze ibyumweru bibiri nabwo ntayo barakora kuko umugore yari yabwiye umugabo ko ari mu mihango, umugabo akomeza gutegereza igihe umugore azaba ameze neza.

Icyakora ikinyoma cy’umugabo wari wigize umugore ngo nticyamaze kabiri kuko yaje gutahurwa biturutse ku bujura yakekwagaho. Abaturanyi b’abo bageni ngo babonye uwiyitaga umugore yurira igipangu ajya kwiba televiziyo n’imyenda mu baturanyi.

Abibwe ngo batanze ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayunga, batumizaho uwo mugore Swabullah Nabukeera, aza aherekejwe n’umugabo we Mohammed Mutumba wari usanzwe ari n’umuyobozi w’Abayislamu mu gace bari batuyemo, Ikinyamakuru iri kuri The Daily Monitor ibivuga.

Umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha kuri iyo sitasiyo ya Polisi ya Kayunga witwa Isaac Mugera avuga ko ubwo uwo mugore Nabukeera yageraga kuri sitasiyo ya Polisi, yari yambaye umwenda umutwikira mu mutwe no mu isura witwa ‘hijab’ yambaye n’inkweto za sandali.

mbere yo kumufunga, babanje kumuha undi mupolisikazi ngo amusake, ariko amukoze mu gituza ngo yumve niba ntabyo yahishe mu mabere, asanga harimo imyenda yapfunyitse mu isutiya kugira ngo igaragare nk’aho ari amabere.

Abapolisi ngo bakomeje kumusaka no kumugenzura ariko batungurwa no gusanga afite imyanya ndangagitsina y’abagabo. Bihutiye kubimenyesha umugabo we wari wamuherekeje aho kuri polisi.

Uwo mugabo witwa Mohammed Mutumba ngo yaguye mu kantu, asaba polisi uburenganzira bwo kwirebera imyanya ndangagitsina y’uwo yitaga umugore we, kugira ngo yibonere amakuru y’impamo.

Nyuma yo kubona ko ari umugabo mugenzi we, Mohammed Mutumba kwihangana byaramunaniye, asaba inzego z’umutekano kumugumana kuko ari umujura.

Mugera ushinzwe ubugenzacyaha kuri iyo sitasiyo ya Polisi avuga ko bakomeje guhata ibibazo uwo Swabullah Nabukeera wari wigize umugore, ababwira ko amazina ye nyakuri ari Richard Tumushabe w’imyaka 27 y’amavuko.

Tumushabe yakomeje asobanura ko yabeshye Mohammed Mutumba ko ari umugore agamije kumurya amafaranga.

Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe