Yashyizweho kuri14 November, 2019 | 08:56

Naciye inyuma umugabo wanjye ndyamana n’umuhungu uzi icyo gukora none kumwikuramo byananiye-Mbigenze nte?

Mbigenze nte ko umuhungu nikururiye ansenyeye urugo kandi nkunda umugabo wanjye tumaze kubyarana inshuro eshatu ariko igikorwa cyo gutera akabariro ntajya agiha agaciro.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 utifuje ko amazina ye atangazwa aragisha inama kubyo yakora yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga rwa Muhabura.rw aho afite ikibazo cyo kuba yaraciye inyuma umugabo we akaryamana n’umusore avuga ko ashoboye akazi none akaba agiye kumwibagiza umugabo we.

Mu gutangira atubwira uko byagenze ayu mugore yagize ati “ Ubundi ubusanzwe umugabo wanjye tumaze kubyarana abana 3 afite imyaka 42 ariko kuva twatangira kubana sindabona na rimwe aha agaciro cyane igikorwa cyo gutera akabariro, afite akazi akora ku buryo ataha nka saa tatu z’ijoro yananiwe agatinzwa no gufata amafunguro ubundi agahita yiryamira.

Umugabo wanjye nta munsi n’umwe ajya yiha wo kuruhuka ahora mu kazi, n’iyo duteye akabariro ni nko kubipa( agahe gato) ubundi agahita agwa agacuho kubera umunaniro avana mu kazi, Mpora nifuza gukora imibonano mpuzabitsina ngashira ipfa ariko narabibuze kandi mfite umugabo. Gusa urukundo rwo rurahari kandi nta kintu adakora ngo yite ku muryango.

Nyirabayazana rero ni umusore duheruka kuryamana kubera numvaga nifuza gukora imibonano mpuzabitsina nkayihaga, Uwo musore yabinkoreye neza ku buryo byanteye ibyishimo bidasanzwe kuri uwo munsi, naratashye mu rugo nkajya nisekesha ubusa ku buryo abo tubana bambazaga icyo ndi guseka nkakibura nyamara ibitekerezo byanjye byari byibereye ku bihe byiza nagiranye n’uwo musore.

Uwo musore tujya kuryamana natekerezaga ko ari rimwe risa bitazongera kubaho, nyamara kugeza ubu tumaze kuryamana inshuro 4, kandi rwose ampora mu ntekerezo ku buryo kumwibagirwa byananiye,buri gihe nsigaye numva najya kumwirebera akandyohereza, umugabo wanjye nawe akomeje kumbaza impamvu asigaye abona mfite akanyamuneza nkabura icyo musubiza.

Ndi kwibaza uko bizagenda umugabo wanjye nabimenya, nonese nemere ngume hamwe njye nkomeza nifuze gutera akabariro mfite umugabo ? uwo musore nerure muhakanire kandi ankemurira ikibazo umugabo atankemurira? Nayobewe icyo nakora mungire inama”.

Mugire Inama.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


6 Comments

rucamubicika - 2 months ago

Aho gushyira imbaraga Mu kibazo wazishyira Mu nteguza zibisubizo mada

Djany - 3 months ago

Umv be ushirah amafoto yaw nyen kuk urigihemu urek gushyirah izabandi aho wabay indaya kbs.gus ic nokubwir komeza nuburaya bwawe arubwenge bwo warabutaye

Hussein - 3 months ago

Umva nshuti burya ibyishimo birahenda cyane nahowaba ufite nkibya mirenge ariko ntabyishimo ufite kumutima byaba arinko kujyira imodoka nziza ihenze arikonta ensace ufitengo uyijyendemo, komezanya nuwo musore ariko ubikorane ubwenjye nubushishozi hato uwosore yaguhaga ugatanjyira kujarajara bikanjyira ubaye indaya gs ihangane bizashira nanjye nabinyuzemo,

Hussein - 3 months ago

Umva nshuti burya ibyishimo birahenda cyane nahowaba ufite nkibya mirenge ariko ntabyishimo ufite kumutima byaba arinko kujyira imodoka nziza ihenze arikonta ensace ufitengo uyijyendemo, komezanya nuwo musore ariko ubikorane ubwenjye nubushishozi hato uwosore yaguhaga ugatanjyira kujarajara bikanjyira ubaye indaya gs ihangane bizashira nanjye nabinyuzemo,

Isaac - 3 months ago

Muhe ntacazomara

niyoyanzigamye j claude - 3 months ago

jewe ico mbona uwomugore nabanze yihane icaha kuko yaracumuye hama yongere aganirize neza amugabo amubwir ikibazo ahura naco mugihe co kurangura amabanga y’urugo

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe